Uburyo bwa mbere
Abakiliya bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga mu rugo cyangwa kukazi barasabwa kuzuza
fomu iri ku rubugwa rwacu. Kanda hano ubone iyo fomu, uyuzuze,
uyisinye, uyisikane ubundi uyohereze kuri:
turikumwe@bk.rw
Uburyo bwa kabiri
- Andika ibaruwa isaba inguzanyo. Iyo baruwa IGOMBA kuba ikubiyemo ibi bikurikira:
Amazina yawe,
Aho utuye (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu,Isibo),
Nomero y’Indangamuntu/Pasiporo,
Irangamimerere,
Amazina y’uwo mwashakanye (aho biri ngombwa),
Nomero y’Indangamuntu/Pasiporo y’uwo mwashakanye (aho biri ngombwa),
Akazi ukora (Contract ya burundu cyangwa Contract y’igihe gito. Niba ari Contract
y’igihe gito, wandike igihe izarangirira)
Imyaka umaze mu kazi,
Umushahara uhembwa buri kwezi,
Ubwoko bw’Inguzanyo wifuza gusaba,
Amafaranga wifuza gusaba,
Igihe wifuza kuyishyuramo (mu mezi angahe) na
Nomero ya konti
- Sinya ibaruwa isaba inguzanyo
- Sikana cyangwa wohereze ifoto y’ibaruwa wanditse, indangamuntu yawe n’iyuwo mwashakanye
(mu gihe ari ngombwa) ubundi ubyoherereze kuri : turikumwe@bk.rw