Dear Esteemed Customer,

Your safety and wellbeing is our utmost priority. In order to curb the spread of COVD-19 pandemic, we strongly encourage the use of digital channels and limit cash transactions. For our customers that are not yet registered on our digital platforms, we have made it easy to register. Please choose one of the below options to get registered:

OPTION 1

  • Download the form from Bank of Kigali’s Website. Click on: bit.ly/33Itqcv
  • Fill in and sign the form
  • Copy of ID/Passport
  • Scan and Send all documents to : bk@bk.rw
    • OPTION 2

      • Hand-write a request letter of your preferred digital service. The letter MUST include below points: Full name ( must be written the same way as your account number), Account number, Telephone number (must be the same as the one submitted during account opening), Email Address (must be the same as the one submitted during account opening),
      • Sign the request letter
      • Scan / Take a picture of the request letter and send it to BK WhatsApp Number: +250 788319 112

      Additional instructions for Corporate or Multiple Signatories:
      Separate letters must be sent with the same details above (provided they are signatories on the account).

      Thank you for your continued loyalty and please feel free to reach out to us for clarifications.

      Management
      Bank of Kigali Plc.

Bakiliya Bacu,

Muri ibi bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, twifuza ko abakiliya bacu bahabwa serivisi zinoze kandi mu buryo bubafasha kwirinda icyo cyorezo. Ni muri urwo rwego dukangurira abakiliya bacu bose batariyandikisha mu gukoresha serivisi z’ imiyoboro y’ikoranabuhanga, kwiyandikisha kuri izo serivisi hakurikijwe amabwiriza akurikira:

UBURYO BWA 1

  • Koresha ifomu usanga ku rubuga rwa Banki ya Kigali. Kanda: bit.ly/33Itqcv
  • Uzuza unasinye iyo fomu
  • Harakenerwa ID cyangwa Passport
  • Sikana, wohereze ibyangombwa byavuzwe haruguru kuri : bk@bk.rw
    • UBURYO BWA 2

      • Andika ibaruwa isaba serivisi y’ikoranabuhanga ikunogeye. Iyo baruwa IGOMBA kuba yujuje ibi bikurikira: Amazina yose (agomba kuba yanditse nkuko wayandikishije ufunguza konti),Konti yawe, Nomero ya telefoni (igomba kuba yanditse nkuko wayandikishije ufunguza konti), Email yawe (igomba kuba yanditse nkuko wayandikishije ufunguza konti)
      • Sinya ku ibaruwa wanditse isaba guhabwa serivisi
      • Sikana cyangwa ufate ifoto y’ibyangombwa byose byavuzwe haruguru ubundi ubyohereze kuri nomero ya BK WhatsApp : +250 788319 112

      Amabwiriza ajyanye nabashaka kwiyandikisha bafite konti z’ibigo binini ndetse nabasinya kuri konti ari benshi:
      Handikwa amabaruwa atandukanye arimo ibisabwa byavuzwe haruguru (Mugihe bose basinya kuri konti).

      Turabashimira ku bufatanye mukomeza kutugaragariza kandi tubijeje kubaha ubusobanuro kubindi bibazo mwagira.

      Ubuyobozi bwa
      Banki ya Kigali.


Go home